fbpx

Rwanda
Kuzamura abakora Ubucuruzi buciriritse

Kwigisha ubunyamwuga, no kuzamura ubucuruzi buciriritse ufasha ba rwiyemezamirimo kwiga imiyoborere y’ikigo yoroheje ariko y’igenzi yabafasha gutera imbere no guhatana n’abandi ba Rwiyemezamirimo.

Saba Kwitabira

Ibyerekeye Porogaramu/gahunda

Guhugura ba Rwiyemezamirimo mu kumenya kuyobora no gushyira mu bikorwa Imikorere inoze yabafasha mu kongera ingufu no kwagura imishinga yabo.

Abahuguwe bazahakura ubumenyi bw’ibanze bakeneye mu kumenya gutegura umushinga, gukoresha amafaranga ndetse no kumenyekanisha ibikorwa byabo bahite banerekwa uko bakwifashisha ubwo bumenyi mu gihe iyo porogaramu iri kuba.

Hifashishijwe amahugurwa, ikoranabuhanga, kwigishanya hagati yabo ndetse n’abatoza b’inzobere , abitabiriye amahugurwa barakurikiranwa bakanafashwa mu bikorwa bibereka uburyo bubaka ubucuruzi bufite ingufu ndetse bukanaramba.

Ibisabwa kuzuzwa

Usaba guhugurwa agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari nyir’umushinga, Umuyobozi mukuru, cyangwa uwashinze icyo gikorwa cy’ubucuruzi.
  • Kuba afite igikorwa cy’ubucuruzi kitamaze igihe kiri munsi y’umwaka
  • Kuba afite telefoni ngendanwa igezweho cyangwa mudasobwa igendanwa bihora kuri murandasi kugira abashe gukurikirana amasomo atangirwayo.
  • Kuba yarinjije inyungu y’amafaranga itari munsi ya rwf 5,000,000 mu myaka y’ibiri ishize.
  • Kuba afite umukozi uhoraho byibuze umwe
  • Kuba yiteguye gusangiza no gutanga amakuru hamwe n’imibare agaragaza imigendekere y’ubucuruzi buri kwezi binyuze muri iyo gahunda/porogaramu.

Amakuru y’ibanze

Iyi porogaramu/gahunda itegurwa hakurikijwe amasoko n’indimi igiye gutangwamo, byongeye App yacu yoroshya imikoreshereze kuri ba Rwiyemezamirimo baba bahuze cyane cyangwa bafite ubushobozi bucye bwo kugera kuri murandasi.

Gahunda yashyiriweho:

Imishinga mito n’iciriritse

Insanganyamatsiko y’amahugurwa:

Ububiko bw’inyandiko z’ubucuruzi n’imikoreshereze y’amafaranga , ubumenyi bw’ibanze mw’ishyirwabikorwa ry’umushinga, kwagura umubare w’abakiriya, Kuyobora abagemura ibicuruzwa, Gushyira ku murongo no kunononsora igiciro cy’ ibiguzi

Umusaruro w’amahugurwa

Kongera ingufu no kwagura imishinga, hakubiyemo no kuyongerera amahirwe yo kuramba, kuyongerera inyungu ndetse no kurema imirimo.

Imiterere/Gahunda y’mahugurwa

Iyi porogaramu izagufasha kumenya gusesengura ndetse no gufata imyanzuro iremereye mu gihe gikwiye, harimo uburyo wakirinda ukanamenya uko wakitwara haramutse hagize ingaruka zituruka kuri iyo myanzuro ndetse nuko wabyaza umusaruro uwo mwanzuro kugira ibikorwa by’ubucuruzi byawe byaguke.

  • Porogaramu mu buryo busanzwe n’ubwikoranabuhanga izamara igihe cy’amezi 4.
  • Amahugurwa 4 azigirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga
  • Amasomo yo mu buryo bw’ikoranabuhanga
  • Guhura ukamenyana n’abandi ba Rwiyemezamirimo
  • Kugezwaho uburyo bwo gukoresha app zifashiwa mu bikorwa by’ubucuruzi.

Namenye uko nahura nabandi ba Rwiyemezamirimo dukora ibikorwa bihuje isoko ndetse nungukiramo n’abafatanyabikorwa, abakiriya n’abaranguza ibicuruzwa hiyongeraho no kumenya izindi nzira zamfasha mu kongera inyungu z’ubucuruzi.

- Robert Rugamba Owner of HFG Heritage Rwanda

Iyi gahunda ikubiyemo ibikurikira

Agakoresho nyongerabumenyi ko kwifashisha mu bucuruzi bwawe
Birenze kandi binisumbuye k’uburyo bwari busanzwe bwo gutozwa- Uburyo bwihuse bwakoreshwa hose uhita wifashisha.

Birenze uburyo bw’amahugurwa asanzwe- ibikoresho ngiro uzakoresho ako kanya

Nta masomo arambirana
Wizere guhabwa amasomo y’umwimerere atangwa n’abatoza bo ku rwego mpuzamahanga hamwe n’abandi batozwa mu buryo rusange

Habwa ubumenyi ukeneye
Igihe ubukeneye wifashishije murandasi n’ikoranabuhanga rigezweho. Gezwaho unahitmo mu masomo n’imfashanyigisho z’ibikorwa by’ubucuruzi zirenga 20

Ushaka kumenya andi makuru ajyanye na AFRICAN MANAGEMENT INSTITUTE

Guma ubane natwe