Amahugurwa ku gukora ubucuruzi burambye
Mu rwego rwo gufasha abacuruzi na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda kugira icyo bakora mu buryo bwihuse kugirango basigasire ubucuruzi bwabo igihe bagwiririwe n’ibihe bidasanzwe.
Ku bufatanye na
Amasomo y’ubucuruzi atangirwa ubuntu kuri murandasi
Ibyo Uziga
AMI igufitiye amasomo atarambirana mu gihe cy’ukwezi kumwe asa neza neza n’atangwa ahandi wishyuye. Muri ayo masomo uhabonera ibikoresho bikururwa kuri murandasi bifasha abacuruzi kumenyera uburyo bushya bwo gucuruza.
Twibanze ku igenamigambi ryihuse, imicungire y’amafaranga akoreshwa hamwe n’ingamba zifasha ubucuruzi n’ibicuruzwa kudahungabana. Uburyo bwacu buzagufasha gufata ibyemezo bigamije kuzahura ubucuruzi bwawe.
Ku bufatanye na Mastercard Foundation, AMI ihugura ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda ku buntu.
IGENAMIGAMBI
Vana imfashanyigisho ku rubuga rwacu ubundi uzikoreshe kugira ngo umenye ahantu hose hashobora guteza akaga ubucuruzi wenda gukora n’aho wakungukira.
IBYAHOMBYA UBUCURUZI
Kora igenzura ry’ubucuruzi bwawe umenye ibintu bikomeye bishobora gutuma uhomba n’icyo wakora.
KUNOZA IKORESHWA RY’AMAFARANGA MU BUCURUZI
Ifashishe igikoresho cyagufasha gutahura uburyo winjiza cyangwa usohora amafaranga mu bucuruzi, bityo ukamenya uko ukwiye gukoresha make n’aho wakwinjiriza mu gihe kizaza cyangwa ugashaka ubundi buryo.
Nafashe umwanya wo gutekereza no guteganya ibishobora kuba mu bucuruzi bwanjye kugirango bimfashe kongera umusaruro no kurushaho kwitegura ibishobora kubangamira imikorere y’ubucuruzi nifashishije igikoresho cyifashishwa mu gukora igenamigambi. Naje kubona ibikoresho byoroshye gukoreshwa mu kugenzura ibicuruzwa biri mu bubiko, imbonerahamwe ntangarugero wuzuzamo inyungu n’ibihombo mu bucuruzi nkaba nzakomeza kubyifashisha kugirango ngire ishusho y’uko umutungo w’ubucuruzi bwanjye uhagaze.
- Linda Grace Rugema, Nyir’iduka ryitwa “Little Smiles” rikorera mu Rwanda
NIBA USHAKA KUMENYA BYINSHI KURI AMI - RWANDA
Tuvugishe