Rwanda Survive to Thrive
Komeza Utere Imbere
Aya mahugurwa agenewe ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda ndetse n’abo bakorana, akaba atangwa hifashishijwe interineti, yateguranywe umwihariko w’Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI) wo gutanga amasomo ku gukora ubucuruzi mu buryo bunogeye buri wese.
Uziga uko wahangana n’igabanuka ry’icyashara, gukoresha neza amafaranga yinjira n’asohoka mu bucuruzi, gusesengura ibishobora guhungabanya ihererekanywa ry’ibicuruzwa, kugira inama abakozi bakorera mu rugo hamwe no gufata ingamba nshya mu bucuruzi igihe bikenewe.
Saba Kwitabira Nonaha
Ibyerekeye Amahugurwa
Binyuze mu masomo atangwa hifashishijwe interineti, urubuga rufasha ba rwiyemezamirimo kungurana ibitekerezo hamwe n’ibikoresho byabugenewe, uziga ubuhanga bwo kumenyekanisha ibyo ucuruza, icungamutungo, kwishyiriraho intego, gukora igenamigambi no gusuzuma ibyahungabanya ubucuruzi bityo ukabasha kuzamura urwunguko.
Ibisobanuro Ku Mahugurwa
Abo agenewe: Abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi (abayobozi bakuru, ba nyir’ubucuruzi, cyangwa ababishinze) hamwe n’ababungirije.
Igihe amara:Amahugurwa y’amezi ane (kongeraho amezi 8 yo guhabwa ubufasha n’ibindi bikoresho bitangwa na AMI)
Abemerewe Kwitabira
Uwitabira agomba:
- Kuba uri nyir’ubucuruzi, umuyobozi mukuru cyangwa uwabushinze niba ari ubucuruzi buto
- Kuba afite ubucuruzi bumaze nibura umwaka umwe bukora
- Kuba afite terefoni igezweho (smartphone) cyangwa mudasobwa na interineti kugira ngo agere ku bikoresho biboneka kuri murandasi, amasomo ndetse no kuganira n’abandi bacuruzi.
- Kuba yaracuruje agera cyangwa arenga Miliyoni eshanu (5,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka ushize.
- Kuba akoresha byibuze umukozi umwe uhoraho
- Kuba yiteguye kujya atanga buri kwezi raporo y’uko akora ubucuruzi n’andi makuru y’icungamari igihe cyose azamara amahugurwa (mu rwego rwo gukurikirana umusaruro w’amahugurwa)
Ibyo wakwitega kuri aya mahugurwa
Niwitabira aya mahugurwa uzashobora:
- Kwishyiriraho intego zisobanutse, gukurikiza uburyo bushya bwo gukora ubucuruzi hifashishijwe ibikoresho bigezweho
- Gukurikirana imikorere y’ubucuruzi bwawe wifashishije ibikoresho byateguwe na AMI
- Kwiyungura ubumenyi mu miyoborere, guhangana n’ingorane hamwe no gutera ishyaka abakozi
- Guhabwa impamyabumenyi nyuma yo gusoza amahugurwa
- Guhura no kungurana ibitekerezo n’abandi ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda
Iyi gahunda y’amahugurwa yamfashije gusuzuma ntibereye uko nkora ubucuruzi bwanjye. Kugereranya ibyo nagombye kuba narakoze n’ibyo nakoraga byamfashije gufata ibyemezo bizima. Umwaka ushize, natangiye gukora ubundi ubucuruzi noneho nifashisha ibyo nize kugirango ndebe ko natangiye mu buryo bukwiye. Nshimishwa kandi n’amasomo akubiyemo, ibikoresho ndetse n’imfashanyigisho bijyana. Ndashimira kandi ikipe ya AMI idukurikiranira hafi kugirango bamenye uko byifashe ndetse bakanagenzura niba turi gukora mu buryo bukwiye. Murakoze.
- Providence Ingabire, Ndege Tours and Travels, Rwanda
AYA MAHUGURWA AKUBIYEMO
IBIKORESHO BIGUFASHA GUKORA UBUCURUZI
Ibi bifite umumaro kurusha amahugurwa asanzwe - ibikoresho by’ibanze uzahita wifashisha mu bucuruzi
AMASOMO UMUNYESHURI AGIRAMO URUHARE
Amasomo yacu ntabwo arambirana. Uzabasha kwigira mu matsinda ubone n’inama zitangwa n’inzobere kandi uhure n’abandi bacuruzi mwungurane ibitekerezo.
AMASOMO MAGUFI UKURIKIRANA AHO WABA URI HOSE
Urabasha kubona amasomo wifuza gukurikirana, mu gihe cyose uyakeneye wifashishije urubuga rwacu cyangwa terefoni. Urahabwa uburenganzira ku masomo atangirwa kuri interineti arenga 20 hamwe n’ibikoresho byifashishwa mu bucuruzi birenga 125
USHAKA KUMENYA BYINSHI KU KIGO NYAFURIKA KIGAMIJE GUTEZA IMBERE IMIYOBORERE MU RWANDA?
Duhamagare cyangwa utwandikire